Guhuza imivugire n'imyandikire y'Ikinyarwanda 'Matching the spoken Kinyarwanda with the written Kinyarwanda with respect to tonality'.

February 24, 2013

Oscar Bayingana; Feb. 24, 2013

Kenshi usanga nta ngorane zihariye mu kumva no kuvuga Ikinyawanda ku banyarwanda bose. Nyamara imyandikire ya buri muntu usanga ihabanye cyane iyo ugereranyije n'abandi muri rusange. Izo ngorane rero ziterwa n'uko hatarabaho imyandikire y'Ikinyarwanda ihuje abavuga Ikinyarwanda bose. Usanga ari ingorabahizi mu buryo bwose., cyane cyane ku migemo ifite inyajwi ndende zishobora kumvikana mu buryo bunyuranye bugeze kuri bune,

Uretse kugira ingorane mu kwandika Ikinyarwanda rero, nanone hiyongeraho ko abantu badashobora gusoma kimwe ibyanditse kuko nta bimenyetso by'amajwi abavuga Ikinyarwanda baziranyeho bose. Bityo rero ugasanga abantu basubira mu magambo bashakisha uko bayavuga mu buryo bumvikanisha inkuru cya se amatangazo basoma (nko ku banyamakuru ba radio Rwanda). Inyandiko ikurikira uyu munyeshuri Juliet Musabyeyezu atugezaho aradufasha guhuza imivugire n'imyandikire y'Ikinyarwanda nk'uko mugenziwe Jake Freyer na we yabitugenekerereje mu nyandiko yatugejejeho ubushize.